RULINDO: Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe wibanze ku kurwanya imirwanyasuri no gutanga ubutumwa ku baturage

Ku wa 28 Werurwe 2026, mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange witabiriwe n’abaturage benshi n’abayobozi batandukanye.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Busoro, aho hibanzwe ku gucukura no gusibura imirwanyasuri hagamijwe kurwanya ibiza no gufata neza ibidukikije.

Uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Dominic Habimana, Honorable Senateri Charles Murigande, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Burera, Gicumbi na Rulindo Lt Col Muzindutsi, abayobozi b’Akarere ndetse n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere.

Nyuma y’umuganda, abayobozi baganirije abaturage babagezaho ubutumwa butandukanye bugamije guteza imbere imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Minisitiri Dominic Habimana yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no gukorana n’inzego zibegereye, anagaruka ku kunoza imitangire ya serivisi, agira ati:“Turabasaba kwitabira neza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwimuka mu manegeka kugira ngo mwirinde ingaruka z’ibiza, kwirinda ibiyobyabwenge no kurwanya abakora inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse no gukomeza kwita ku isuku n’isukura aho mutuye. Turanabasaba kandi gukomeza gusaba no gukurikirana serivisi ku gihe, ndetse n’abayobozi bakazibaha neza, mu mucyo no ku gihe.”

Ku ruhande rwe, Senateri Charles Murigande yibukije abaturage akamaro ko kwitegura neza ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe wasize abaturage biyemeje gukomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere, kubungabunga umutekano ndetse no kurushaho gukorana n’inzego zibegereye mu rwego rwo kunoza serivisi bahabwa no kwiteza imbere.