Rulindo: Umurenge Kagame Cup: Base yegukanye igikombe mu bagabo, Shyorongi itsinda mu bagore
Imikino ya nyuma y'irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup mu mupira w'amaguru ryasojwe mu byishimo byinshi, ku baturage b'umurenge wa Base na Shyorongi aho ikipe y’Umurenge wa Base yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagabo, mu gihe Umurenge wa Shyorongi ari wo wegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagore.
Mbere yo gutangiza imikino ya nyuma, abayobozi babanje gutanga ubutumwa bugenewe abakinnyi n’abafana, babakangurira kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse no kurwanya ibikorwa by’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, bashimangira ko siporo igomba kujyana n’imyitwarire myiza n’iterambere rirambye ry’abaturage.
Mu mukino w’abagabo, ikipe y’Umurenge wa Base yitwaye neza itsinda iya Masoro, biyihesha kwegukana igikombe cy’uyu mwaka. Mu cyiciro cy’abagore ho, ikipe y’Umurenge wa Shyorongi yatsinze iya Mbogo, na yo ihita yegukana igikombe.
Nyuma y’imikino, Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano bashyikirije ibikombe amakipe yatsinze, bashimira abakinnyi ku kwitwara neza no kugaragaza impano, banashishikariza urubyiruko gukomeza kwitabira siporo nk’umuyoboro w’iterambere n’ubumwe bw’abaturage.
Irushanwa rya Umurenge Kagame Cup rikomeje kugaragara nk’urubuga rufasha guteza imbere impano z’urubyiruko, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, no gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere.