RULINDO: UMURENGE WA NTARABANA WEGUKANYE IGIHEMBO NYAMUKURU CYO MU MARUSHANWA Y’ISUKU N’ISUKURA

Ni amarushanwa yateguwe n’umushinga water for people ukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro akaba yarahuje imirenge itanu uyu mushinga ukoreramo ariyo BASE,BUREGA,KISARO,SHYORONGI NA NTARABANA.

Muri aya marushanwa hakaba hararushanwaga guhera mu ngo z’abaturage,imidugudu,utugali n’imirenge harebwa ibintu bitandukanye bikora kw’isuku birimo kugira ubukarabiro ubwiherero bwujuje ibisabwa n’ibindi.

Kuri uyu wa kane umuyobozi wa water for People mu Rwanda  DUSINGIZUMUREMYI Eugene hamwe n’umuyobozi w’Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith hamwe n’abandi bayobozi nibwo bahembye abaturage,imidugudu,utugali n’umurenge byitwaye neza muri aya marushanwa.

Abaturage bitwaye neza bahawe imashini iyungurura amazi yo kunywa aho hahembwe abaturage bagera kuri 20 mu gihe imidugudu yitwaye neza abagize komite nyobozi bose b’iyo midugudu bahawe telephone zigezweho hakaba hahembwe imidugudu 5.

Ku rwego rw’Akagali hahembwe utugali tubiri harimo Akagali ka Kajevuba ko mu murenge wa Ntarabana ndetse n’Akagali ka Butangampundu ko mu murenge wa Burega buri kagali ka kaba kahawe imashini isohora impapuro (printer)

Ku rwego rw’umurenge umurenge wahize iyindi n’umurenge wa Ntarabana aho wahawe igihembo cya moto ari nacyo gihembo nyamukuru cy’aya marushanwa.

Umuyobozi wa water for people mu Rwanda DUSINGIZUMUREMYI Eugene yashimiye imirenge yose yitabiriye amarushanwa ndetse avuga ko aya marushanwa azahoraho ko abatatsinze bafite amahirwe yo kuzatsinda amarushanwa y’ubutaha.

Umuyobozi w’Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith ashima umushinga  water for people ku ruhare ugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byumwihariko mu gufasha abaturage kugira isuku ndetse akaba yasabye abayobozi gukomeza kwigisha abaturage kugira isuku kuko kugira isuku bidasaba ubushobozi buhambaye ahubwo bisaba kubishyira mu mutwe.