Rulindo: Umuyobozi w’Akarere arasaba Urubyiruko kugira intego no gukunda umurimo.
Ibi yabigarutseho mu nama y’inteko rusange y’Urubyiruko yateranye kuri uyu wa 10 ukuboza 2025
Atangiza iyi nama umuyobozi w’Akarere yibukije urubyiruko arirwo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza bityo ko rukwiye kubaho rufite intego.
Iyi nama kandi yabaye umwanya wo kwisuzuma harebwa uko imihigo y’umwaka ushize y’urubyiruko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’imbogamizi zabayeho mu kuyesa.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko Mutimukeye Marie Rose yagaragaije abitabiriye inama ko nyuma yo kudashyira mu bikorwa imihigo y’urubyiruko uko bikwiye hafashwe ingamba zitandukanye bizeye ko zizatanga umusaruro mu mihigo y’uyu mwaka.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko yasabye urubyiruko gufatanya mu bikorwa byose bigamije iterambere ry’urubyiruko n’Akarere muri rusange birinda ikintu cyose cyabangiriza ubuzima.
Muri iyi nama Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano w’igihugu harimo gutanga amakuru ku gihe no kwirinda ibiyobyabwenge, bikigaragara nk’imbogamizi ku iterambere ry’urubyiruko.
Muri iyi nama urubyiruko rwagaragarijwe amahirwe ari mu karere yarufasha kwiteza imbere ndetse rushishikarizwa kugana ikigega BDF gifasha urubyiruko kubona inguzanyo.
Umuyobozi w’Akarere MUKANYIRIGIRA Judith asoza iyi nama yasabye urubyiruko kugira Uruhare mu kutagaragara m bikorwa bigayitse kuko byangiza ndetse bikanadindiza iterambere ryabo u n’iry’igihugu muri rusange.abasaba kubaho bafite intego, kubahiriza indangagaciro z’imyitwarire myiza (discipline) ndetse no gukunda umurimo.
Iyi nteko rusange yahuye n’umunsi wo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa no gukumira ruswa, aho yasojwe n’umuhango w’Isinyanamihigo hagati y’Umuyobozi w’Akarere n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere.