RULINDO: UMUYOBOZI W'AKARERE ARASHIMA URUHARE RWA BAMUTIMA W'URUGO MU GUKUMIRA AMAKIMBIRANE MU MIRYANGO
Mu nama y'inteko rusange y'inama y'igihugu y'Abagore yateranye kuri uyu wa 4 Nzeri 2025 hashimwe uruhare rw'abagore mu gukumira amakimbirane mu miryango,kurwanya ihohoterwa ndetse no gukumira imirire mibi n'igwingira mu bana bato. ni inama yarifite insanganyamatsiko igira iti: Umugore Ushoboye kandi ugaragaza uruhare rwe mu cyerekezo cy’Igihugu”,
Umuyobozi W'Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith Atangiza iyi nama yashimye uruhare rwaba mutima w'Urugo mu kugabanya umubare w'imiryango ibana mu makimbirane mu karere ka Rulindo aho yagaragaje ko Umugore agira uruhare ruziguye n’urutaziguye mu guhuza imiryango cyane cyane imiryango ibana mu makimbirane.
Umuyobozi w'Akarere yavuze ko mu mwaka ushize wa 204-2025 mu karere hose habaruwe imiryango ibana mu makimbirene igera ku 1256, ariko ko bigizwemo uruhare na ba Mutima w’Urugo imiryango 1001 yavuye mu makimbirane. .
Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore Madamu NGARUYIMANZI Diane yagaragaje ibyagezweho mu mwaka wa 2024/2025 ndetse anasinyana imihigo yuyu mwaka wa 2025/2026 n'umuyobozi w'Akarere.
yagaragaje ko mu mwaka ushize inama y'igihugu y'Abagore yashoboye kongerera ubushobozi amatsinda y'abagore mu mirenge itandukanye aho batanze amafaranga arenga ibihumbi 500 ndetse bagira uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato.
NGARUYIMANZI Diane yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2025/2026 inama y'igihugu y'Abagore bo muri Rulindo bazakomeza kugira uruhare mu kurandura amakimbirane mu miryango,gusubiza abana mu ishuri ndetse no gutoza ababyeyi kugira umuco w'isuku.
Muri iyi nteko rusange abayitabiriye basobanuriwe kuri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 ndetse na gahunda y'imyaka itanu y'iterambere ry'Akarere (DDS) basabwa kugira uruhare rufatika muri izi gahunda.
Umuyobozi wa police mu karere ka Rulindo SP Jean claude GAKWANDI wari witabiriye iyi nteko rusange yashimiye Abagore uruhare bagira mu kubungabunga umutekano no kurwanya ihohoterwa ndetse n'amakimbirane ariko abasaba kujya batangira amakuru ku gihe.
Abitabiriye inteko rusange bahawe ubutumwa butandukanye burimo kwirinda ingaruka zituruka ku burwayi bwo mu mutwe hamwe no kwita ndetse no gufasha abafite ibimenyetso by'uburwayi bwo mu mutwe.