Rulindo: Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta bagiranye inama n’abakozi b’Akarere.
Iyi nama yibanze ku gikorwa cy'ubugenzuzi komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yakoreye mu karere ka Rulindo mu rwego rwo kurebera hamwe uko amahame y’imyitwarire mbonezamurimo yubahirizwa mu nzego za Leta.
Muri iyi nama abakozi basobanuriwe amahame agenga imyitwarire mbonezamurimo harimo kugira indangagaciro ndetse no kugira imico n’imyitwarire myiza bikwiriye kuranga umukozi wa Leta mu rwego rwo kunoza neza inshingano mu mwanya w’umurimo akoramo no gukora kinyamwuga.
Iyi nama yari yitabiriwe n’muyobozi w'Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari nawe waruyiyoboye hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta Madamu Angelina MUGANZA ndetse n’abafite aho bahuriye n’imicungire y’abakozi mu karere barimo abayobozi b'amashami ku rwego rw’akarere,abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ndetse n’abayobozi b'ibigo by'amashuri.
.