RULINDO: UMUYOBOZI W'AKARERE MADAMU MUKANYIRIGIRA JUDITH YASABYE ABASHINZWE KWITA KU BAFITE IBIBAZO BY'INDWARA ZO MU MUTWE KWITA KU NSHINGANO ZABO ZO GUFASHA ABATURAGE
Mu nama y'umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa mbere umuyobozi w'Akarere yasabye abayobozi n'abakozi bayitabiriye kwita ku nshingano zabo bafasha abaturage kugira imibereho myiza nkuko bikubiye muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere NST2.
.Iyi nama yari yitabiriwe n'umuyobozi w'ingabo mu turere twa Burera Gicumbi na Rulindo Major Alphonse RUDAKENGUHA, abagize inama y'umutekano itaguye,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ndetse n'abakozi bashinzwe kwita kubafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro no mu bigo nderabuzima.
nyuma yo gusuma uko umutekano wifashe mu karere mu mezi atatu ashize byagaragaye ko muri Rusange umutekano wifashe neza ariko umuyobozi w'Akarere asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu marondo kugirango hatazagira icyuho kigaragara.
iyi nama kandi yari yatumiwemo abashinzwe kwita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro no mubigo nderabuzima byose mu rwego rwo kongera ku bibutsa inshingano zo gufasha abaturage bakabaganiriza ku buzima bwo mu mutwe bityo bakagira Uruhare mu gukumira ingaruka ziterwa nubwo burwayi zirimo nko kwiyahura no gukoresha ibiyobyabwenge.
umuyobozi w'Akarere kandi yabasabye gukorana n'abayobozi b'inzego zibanze bagafasha abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kkuko nabyo biri mubitera uburwayi bwo mu mutwe.
Muri iyi nama kandi hanasumwe ikibazo cyo kwimura abatuye mu manegeka ndetse n'ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage hafatwa ingamba zitandukanye zizafasha kurandura ibyo bibazo