RULINDO: UMUYOBOZI W’AKARERE MADAMU MUKANYIRIGIRA Judith YASUYE ABAGORE BIBUMBIYE MURI KOPERATIVE KORUM BAKORANA N’UMUSHINGA IBABA RWANDA UKORA UMWUGA WO KUDODA

Kuri uyu wa Kabiri Umuyobozi w'Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith hamwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage MUTAGANDA Theophile basuye umushinga IBABA Rwanda watangijwe na madamu Veronique ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa ukaba ukorera mu murenge wa Masoro mu mu kagali ka Nyamyumba muri zone ya Rutongo.

Veronique avuga ko igitekerezo cyo gutangiza uyu mushinga cyaje mu mwaka wa 2011 ubwo yari I Rutongo ari kumwe na musaza we Pascal maze batungurwa no kubona abadamu bari kudoda (gufuma) ibitambaro bakoresheje intoki n’ibikoresho byabo  bari bafite maze batangazwa n’ubuhanga bwabo.

Madamu Veronique akomeza avuga ko nk’umunyabugeni wabihuguriwe yashimishijwe no kubona abadamu bakora ibintu byiza maze ahitamo gutangiza amahugurwa y’ubugeni no gutera inkunga imishinga mito y’abadamu kugirango barusheho kugira ubumenyi no kunoza ibyo bakora.

Mu mwaka wa 2012 nibwo  abadozi batanu bahuguwe bishyize hamwe maze bashing koperative KORUM( Koperative Reberaho ukore Munyarwanda) ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango 21.Madamu Veronique avugako badoda ibintu bitandukanye bagurisha mu bihugu nk’ubufaransa ndetse na Canada.

NYIRANEZA Pelagie umwe mu banyamuryango ba koperative KORUM avuga ko gukorana na IBABA Rwanda byamufishije kurihara abana be bakarangiza  amashuri y’isumbuye ndetse ko ubu bimufasha kwibeshaho agashobora kwishyura ubwisungane mu Kwivuza ndetse n’ibindi byose akeneye abasha kubyigurira bivuye mu mushahara.

Nyuma y'icyorezo cya COVID 19 leta yateye inkunga imishinga ikizamuka yagizweho ingaruka n'iki cyorezo, koperative KORUM  nayo ikaba iri muyahawe inkunga n'Akarere ka Rulindo mu rwego rwo kuyifasha kongera kuzamuka. 

umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith akaba yijeje umuyobozi wa IBABA Rwanda madamu Veronique ko akarere kazakomeza kubafasha ariko  abasaba no kuzongera umubare w'abanyamuryango kugirango bafashe n'abandi kugira ubumenyi no kwiteza imbere.

Madamu Veronique yakoze ikirango cya IBABA Rwanda kigaragaza ibyakozwe n’abadozi bahuguriwe I Rutongo.

Madamu Veronique avuga ko mu  mwaka wa 2013 we n’itsinda ry’abadamu babiri b’abafaransa  batangije undi mushinga  mu gihugu cy’ubufaransa  mu rwego rwo guteza imbere umusaruro wa koperative KORUM no gutangiza amahugurwa ku bagore bo mu bufaransa.

Mu mwaka wa 2019 nabo bashinze isosieyete IBABA mu rwego rwo guteza imbere no kwamamaza ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga.