Rulindo: Umuyobozi w’akarere  Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yayoboye Inama ya Komite y'Umutekano yaguye y'Akarere.

Iyi nama yarigamije gusuzuma no kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya komite y’umutekano yaguye y’Akarere iheruka kuba kuwa 14/11/2024, uko umutekano wifashe mur’ikigihe  ndetse no kunoza ingamba zo gukomeza kuwubungabunga mur’ibibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Inama yitabiriwe n'abagize Komite y'Umutekano itaguye y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Utugali, Abayobozi ba Sitasiyo za Police, Abahuzabikorwa ba DASSO mu Mirenge n'abakuriye Inkeragutabara mu Mirenge.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zizweho, hafashwe imyanzuro ituma umutekano urushaho kubungwabungwa harimo:

 1. Gukora inama z'umutekano ku rwego rw'Imirenge bitarenze kuwa 20/12/2024 no ku rwego rw'utugali bitarenze kuwa 23/12/2024.2. Gukurikirana imipangire n'imikorere y'irondo amanywa na nijoro no gukora gahunda yo kuyagenzura;

3. Gushyiraho Command post ku rwego rw'Imirenge ikurikirana umutekano muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka;

4. Gushyira uburinzi aho ibikorwa remezo (key installations) biherereye.

5. Gushyira uburinzi kuri Hot spots zikunze kurangwaho ibikorwa bihungabanya umutekano.

6. Kwibutsa abacuruzi b'utubari ko batemerewe guha inzoga abana,

7. Gukurikirana urujya n'uruza rw'abaturage mu rwego rwo gukumira abashobora guhungabanya umutekano muri iki gihe cy'iminsi mikuru.