RULINDO : UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU YAKIRIYE KIM JINHWA UMUYOBOZI MUKURU WA KOICA MU RWANDA.
Kuri uyu wa kabiri,umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu RUGERINYANGE Theoneste yakiriye umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererene w’Abanyakoreya (KOICA) baganira ku mishanga uyu muryango uzateramo inkunga mu karere ka Rulindo.
Mu biganiro umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagiranye n’umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane w’Abanyakoreya (KOICA) byibanze ku buryo hazakorwa igenamigambi rishingiye ku Mudugudu aho Umudugudu uzajya ukora umushinga bifuza, ugakorerwa ubugororangingo nyuma ugahabwa amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa.
Hagarutswe ku mushinga uzakorera mu cyanya cya Bahimba ku bufatanye na KOICA. N’uburyo uyu mushinga uzakora, uruhare rw’Akarere mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga n’uruhare rw’abaturage mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Bucyana Benjamin ushinzwe gukurikirana imishinga iterwa inkunga n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane w’abanyakoreya KOICA asobanura ko uyu muryango uzatera inkunga imishinga itandukanye y’ubuhinzi.
Nyuma y'ibiganiro umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’umuyobozi wa KOICA mu Rwanda KIM JINHWA hamwe n’ababaherekeje basuye abayobozi b'Imidugudu, Komite ya Koperative COVAMABA,n’abandi bafatanyabikorwa bakorera mu gishanga cya Bahimba.
biteganyijwe ko uyu mushinga uzatangira mu mwaka wa 2027 ukazamara imyaka 5, ukazibanda kugutanga ubushobozi n'ubumenyi ku bagenerwabikorwa bawo. Aho uzibanda cyane ku bikorwa remezo bitandukanye biri mu gishanga cya Bahimba, ikoranabuhanga n'indi mirimo ibyara inyungu cyane ku rubyiruko n'abagore.