RULINDO: UMUYOBOZI W’AKARERE YAFUNGUYE AMAHUGURWA Y’UMUSHINGA WO GUSHYIRAHO SACCO Y’AKARERE.

Kuri uyu wa kane abayobozi b’inama y’ubutegetsi y’umurenge SACCO,abacungamutungo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bari guhugurwa ku mushinga wo guhuza umurenge sacco hagashyirwaho Sacco imwe y’Akarere.

Aya mahugurwa yateguwe na minisiteri y’imari n’igenamigambi,ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative  Banki nkuru y’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.

Umushinga wo guhuza Sacco z’imirenge witezweho kuzagira umumaro munini harimo kuba Sacco izashobora gutanga inguzanyo y’amafaranga menshi ku baturage bakeneye gukora imishinga minini, no kuba  umutekano w’amafaranga y’abaturage uziyongera  ndetse no koroshya imitangira ya serivisi mu rwego rw’imari.

Banki nkuru y’igihugu igaragaza ko kugeza ubu Sacco z’imirenge zose uko ari 416 zamaze gushyirwamo ikoranabuhanga. Hakaba ari muri urwo rwego hakurikiyeho guhuza za Sacco hakabaho Sacco imwe y’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith yijeje abafatanyabikorwa ko akarere kazabafasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga mu gihe uzaba watangiye. 

Kugeza ubu mu gihugu hose  hamaze gushyirwaho Sacco y’Akarere 8 umushinga wo gushyiraho Sacco y’Akarere ka Rulindo nawo  ukaba waramaze kunozwa.