Rulindo: Umuyobozi w'Akarere yakiriye aba DASSO bashya 79

 Aba DASSO bashya 79 binjiye mu nshingano zo gufasha mu kubungabunga umutekano, isuku n’iterambere ry’abaturage.

Aba DASSO  bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith, ari kumwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere, Bwana Kanobana Girbert, mu muhango wabereye ku biro by’Akarere.

Mu butumwa yagejeje kuri aba DASSO bashya, Umuyobozi w’Akarere yabasabye gukora inshingano zabo babigiranye ubushishozi, umurava n’ikinyabupfura, hubahirizwa discipline mu kazi, bakagira uruhare rufatika mu gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Inshingano mugiye gutangira zirakomeye kandi zisaba gukorana umurava, kubahiriza discipline mu kazi no gukorera abaturage mubaha agaciro. Murasabwa kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kwimakaza isuku n’iterambere mu midugudu yose.”

Ku ruhande rwe, Bwana Kanobana Girbert, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Rulindo, yashimye aba DASSO bashya ku ntambwe bateye, abasaba gukomeza gukorera hamwe no kubahiriza amabwiriza abagenga mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo neza.

Yongeyeho ko kwinjira muri DASSO bisobanuye kwiyemeza gukorera igihugu n’abaturage, bityo bakaba bagomba guharanira kuba icyitegererezo cy’imyitwarire myiza n’umurimo unoze.

Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko kunguka aba DASSO bashya bizongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, isuku n’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rulindo.