RULINDO :UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE ABAGANGA B’INZOBERE BAGIYE KUMARA UKWEZI BAVURA INDWARA ZITANDUKANYE ABATURAGE BA RULINDO.

Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’Akarere ka Rulindo madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe n’abakuriye  inzego z’umutekano mu karere  yakiriye itsinda ry’abaganga b’inzobere baturutse ku bitaro bya gisirikare I Kanombe baje ku bitaro by’intara bya KINIHIRA mu gikorwa cyo  kuvura abaturage bafite  indwara zitandukanye.

Ni muri gahunda y’inzego z’umutekano yo kwegera abaturage Rwanda Defence Force Citizen outreach program aho inzego z’umutekano zikora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage kugera ku iterambere.

Abaturage bahise batangira guhabwa ubuvuzi ku ndwara zitandukanye  zirimo: Indwara z’Amagufa n’ingingo,kubaga rusange,indwara z’abagore,indwara z’amatwi ,amazuru n’ubuhumekero,indwara z’imyanya y’inkari,indwara z’imyanya y’imyororokere ku bagabo,indwara z’amaso,indwara z’amenyo,indwara z’imbere mu mubiri,indwara z’abana,indwara z’uruhu no kuboneza urubyaro.  biteganyijwe ko igikorwa cyo kuvura abaturage  kizamara ukwezi abaturage bakazavurwa indwara zitandukanye kandi bazavurwa ku buntu.

Umuyobozi w’Akarere MUKANYIRIGIRA Judith yashimiye ingabo z’igihugu  ku ruhare zigira mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo ashima imiyoborere myiza y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, akaba yibukije abaturage ko inkotanyi arizo zigejeje igihugu aho kigeze ubu kuko nyuma yahoo zibohoye igihugu zikanahagarika jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ubu zigira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kugera ku iterambere no kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere kandi yagaragaje ko ibikorwa nkibi byo kuvura abaturage indwara zitandukanye umwaka ushize byanakozwe ku bitaro by’Akarere bya Rutongo bityo ko abaturage bagana ibitaro bya kinihira nabo bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe muri iki gihe cy’ukwezi aba baganga bazamara kuri ibi bitaro.  

Muri uyu mwaka iyi gahunda ya Rwanda Defence Citizen Outreach program yahujwe no kwizihiza imyaka 25 ishize police y’URwanda ishinzwe ikaba yaratangirijwe mu karere ka Rulindo tariki ya 17 werurwe uyu mwaka hakorwa umuyoboro w’amazi agana ku kigo nderabuzima cya cyinzuzi. 

Biteganijwe ko gutaha ku mugaragaro aya mazi yahawe ikigo nderabuzima bizakorwa tariki ya 4 nyakanga uyu mwaka ubwo hazaba hizihizwa umunsi mukuru wo kwibohora.