RULINDO : UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE ITSINDA RITURUTSE MURI COTE D’IVOIRE NA GUINEA BISSAU RIJE KWIGIRA KU RWANDA IBIGO BY’ABIKORERA BIGIRA URUHARE MU GAHUNDA ZO GUFASHA ABATISHOBOYE.
Kuri uyu wa gatatu itsinda rigizwe n’abanya cote d’ivoire 5 n’abanya Guinnea Bissau 13 basuye uruganda rw’icyayi rwa SORWATHE rwo mu karere ka Rulindo mu ruzinduko rugamije kwigira ku uRwanda uko ibigo by’igenga bigira uruhare muri gahunda zo gufasha abatishoboye ndetse n’uburyo bifasha abakozi babyo mu kubona uburenganzira nk’ubwabakozi b’inzego za Leta
Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SORWATHE Veerendra Kumar Rawat basoba yagaragarije abagize iri tsinda uburyo uru ruganda rufasha abakozi ndetse n’abaturage basanzwe muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’imibereho myiza zijyanye na gahunda zitandukanye za Leta zirimo nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kubafasha kuzigama muri gahunda ya EJOhEZA.

Veerendra Kumar Rawat kandi yasobanuriye abagize iri tsinda uburyo uruganda rufasha abakozi barwo guteganyirizwa no kubona inguzanyo igihe kuyikeneye.
Dr Mao Mae ukomoka muri Cote d'ivoire, wari uyoboye iri tsinda yashimIye ubuyobozi bw’uru rwa SORWATHE uburyo rwita ku bakozi barwo ndetse n’abaturage bo hanze yarwo n’uruhare bagira muri gahunda z’igihugu zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yakomeje avugako kugirara uruzinduko mu Rwanda byumwihariko mu ruganda rwa SORWATHE ari amahirwe akomeye kuko ari byinshi bazungukira mu Rwanda bazajyana bakabyigisha inzego z’abikorera bihugu byabo nazo zikagira uruhare muri gahunda za leta hagamijwe guteza imbere abaturage.
Umuyobozi w’Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith yagaragarije abagize iri tsinda uruhare rwa SORWATHE mu gufasha abatishoboye harimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kuzigamira abakora mu ruganda muri EJOHEZA. ndetse n'ubundi bufasha bugamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Umuyobozi w’Akarere kandi yasobanuriye iri tsinda ibintu bitatu by’ingenzi igihugu cyahisemo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bituma u Rwnda ruba igihugu cy’intangarugero muri byose.

