RULINDO: UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE UMUYOBOZI MUKURU WA ARCOS NETWORK N’ABATERANKUNGA B’UMUSHINGA AGROFORESTRY FOR LIVELIHOOD UFASHA ABATURAGE KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE

Kuri uyu mbere  umuyobozi w'akarere madam MUKANYIRIGIRA Judith hamwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu bwana RUGERINYANGE Theonest bakiriye umuyobozi mukuru wa ARCOS NETWORK Dr Sam Kanyamibwa hamwe  n'abaterankunga b'umushinga Agroforestry for livelihoods project ukorera mu karere ka Rulindo.

ARCOS Network ni umufatanyabikorwa  mu karere ka Rulindo kuva mu mwaka wa 2020 ikaba yibanda ku bikorwa bigamije kurengera ibidukikije birimo nko guhugura no gufasha abaturage gutera no kubungabunga ibiti cyane cyane ibiti bivangwa n’imyaka. Ndetse no gukora amaterasi y’indinganire mu rwego rwo gufata neza ubutaka no kurwanya isuri.

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bavuga ko bashimira ARCOS network yabafashije ikabahuriza mu matsinda ndetse ikabafasha no  kubona ibiti bivangwa n’imyaka birimo n’ibyimbuto.

umuyobozi w’itsinda urumuri ryo mu murenge wa Bushoki mu kagali ka Giko Yves Rusingiza avuga ko  ashimira ARCOS Network kuko yabafashije bakabona ibiti bivangwa n’imyaka kandi bibafasha mu buhinzi 

MUKANYARWAYA Gaudece ukuriye itsinda inkomezamihigo rikorana na ARCOS Network yemeza ko umushinga Agroforestry for livelihood wabafashije kubona ibiti by’imbuto bitandukanye aho ubu buri rugo  rufite ibiti by’imbuto kandi ko uyu mushinga wabafashije ukabakorera   amaterasi y’indinganire mu mirima yabo ubu ikaba itagitwarwa n’isuri n’umusaruro ukiyongera.

Umuyobozi wa ARCOS Network mu Rwanda Dr Sam KANYAMIBWA ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ku mikoranire myiza bugirana n’abafatanyabikorwa ndetse n’uruhare bugira mu kubungabunga ibidukikije cyane cyane mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no gufata neza umutaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo madamu MUKANYIRIGIRA Judith ashimira ARCOS Network n’abaterankunga bayo uruhare bagira mu guteza imbere ubuhinzi mu karere ka Rulindo  ifasha abaturage kubona ibiti by’imbuto ndetse n’ibindi biti bivangwa n’imyaka bikanatuma abaturage bahumeka umwuka mwiza kandi bikanafata ubutaka ntibtwarwe n’isuri.

Umuyobozi w'Akarere madam MUKANYIRIGIRA Judith ahereza impano umwe mu baterankunga ba ARCOS Network

Umuyobozi w’Akarere kandi yagaragarije abaterankunga ba ARCOS Network ko  mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko Akarere ka Rulindo hari amahirwe menshi y’ishoramari kuko ari igihugu gitekanye kandi gifite ibikorwaremezo byose.

ARCOS Network ikorera mu mirenge 12 y’Akarere ka Rulindo n’imidugudu 194, ikaba ifasha abaturage mu gukora  ubuhinzi bubungabunga ibidukikije binyuze mu mushinga Agroforestry for Livelihood aho babafasha mu kubaha  amahugurwa  no kubabumbira mu matsinda ndetse no kubaha  ibiti bivangwa n’imyaka byiganjemo ibyimbuto.

Kugeza ubu umushinga Agroforestry for livelihood umaze gutera iibiti birenga miliyoni 3,5 harimo ibigera ku bihumbi 11060 byatewe  kuri site ya muramira mu murenge  wa Bushoki mu kagali ka Giko.