Rulindo: Umuyobozi w’Akarere yashimangiye ko kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ari inshingano ya Buri Munyarwanda wese.

Ibi yabigarutseho Kuri uyu wa kabiri, Ubwo ,yifatanyaga  n’Abayobozi ndetse n’Abakozi ba BASE COMPANY Ltd na INNOPRO Ltd mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe n’Ubuyobozi bw’izi Company.

Iki gikorwa cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi  rwa Rusiga, aho abakozi b’ibi bigo basuye ndetse  banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye muri uru rwibutso. 

Abakozi b’izi Company biganjemo urubyiruko Basobanuriwe amateka yuru rwibutso  ndetse n’Amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi basobanurirwa uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wa BASE COMPANY Ltd, Ndoli Ildephonse, yavuze ko Impamvu bateguye iki gikorwa nk’ibigo by’abikorera, ko  benshi mu bakozi b’ibi bigo ari urubyiruko, bityo ko iki gikorwa kigamije kubafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kubakangurira Kwirinda Amacakubiri no  kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside .

Yagize ati: “Turashima ko dufite ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, natwe nk’abikorera dufite  inshingano yo kurera urubyiruko rufite indangagaciro nziza, rusobanukiwe amateka y’igihugu cyacu kandi twiyemeje gufatanya n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu  guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

                                      Ndoli Ildephonse Umuyobozi wa Base Company Ltd

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yashimangiye ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda wese, anashimira BACO Ltd na INNOPRO Ltd ku ruhare bagira mu bikorwa byo kwibuka no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Yagize ati: “Kwibuka ni uguha agaciro amateka yacu no gufatanya kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ukuri n’ubudaheranwa.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bigo bya Base Company Ltd na INNOPRO abafashe Umwanya bose bongeye gushima ingabo zahoze ariza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n’uruhare rwazo mu gukomeza kubaka Igihugu,  banagarutse kandi  ku kamaro ko gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, basaba urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga amateka no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa kiri mu rwego rw’ibikorwa bitandukanye byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi bikomeje hirya no hino mu gihugu no mu karere ka Rulindo , hagamijwe guha icyubahiro inzirirakarengane zazize  Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.