RULINDO : UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMYE URUHARE RW’ABAKORA MU RWEGO RW’UBUREZI N’ABAFATANYABIKORWA KU MUSARURO WAGARAGAYE MU MITSINDIRE Y’IBIZAMINI BYA LETA

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 kanama 2025 Mu nama yaguye  y’uburezi ku rwego rw’Akarere yahuje umuyobozi w’Akarere n’abakora mu rwego rw’uburezi mu karere ka Rulindo abafatanyabikorwa mu burezi n’abandi batumirwa.

Muri iyi nama umuyobozi w’Akarere yashimiye abayobozi b’ibigo by’amashuri  n’abashinzwe uburezi muri rusange kuba Akarere ka Rulindo umusaruro ushimishije mu mitsindire y’ibizamini bya Leta mu myaka ibiri ishize,aho  mu mwaka ushize muri P6 Akarere ka Rulindo kaje ku mwanya wa 17 ku mpuzandengo ya 49.39% mu gihe uyu mwaka Rulindo yaje ku mwanya wa 16 n’amanota  77.18%. Naho muri S3 umwaka ushize Akarere ka Rulindo kaje ku mwanya wa  Gatatu ku mpuzandengo ya 55%, mu gihe muri uyu mwaka Rulindo yaje kumwanya wa 5 mu gihugu  n’amanota 69.5% ,ikaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri iyi nama kanda hanagarutswe ku kibazo cy’abana bata ishuri aho hashimwe uruhare rw’umushinga zero Out of School Children ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Save The Children International Rwanda ku bufatanye na minisiteri y’uburezi.

Mu mwaka ushize mu karere ka Rulindo uyu mushinga wabashije kugarura mu ishuri abana barenga 1000 barimo abahungu 667 n’abakobwa 367.kugeza ubu uyu mushinga uri ku gipimo cya 21% mu gusubiza abana mu ishuri, mu gihe muri uyu mwaka wa 2025/2026 uyu mushinga ufite intego yo gusubiza abana mu  ishuri ku kigero cya 70% .

Umuhuzabikorwa w’umushinga Zero out Of School Children mu muryango Save The Children NDAHAYO Paulin avuga ko impamvu zagaragajwe zituma abana bata ishuri zirimo ubukene amakimbirane mu miryango, kubura ibikoresho by’ishuri,gusibira no kuba hari abana badakundishwa ishuri n’ababyeyi babo.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo bazakomeza gufatanya n’urubyiruko rw’abakorerabushake n’inshuti z’umuryango mu kwigisha ababyeyi kujyana abana mu ishuri ndetse bagafasha abana basubiye mu ishuri kubagurira ibikoresho by’ishuri,imyambaro y’ishuri n’amafaranga yo kurya.

Muri uyu mwaka w’amashuri kandi umushinga Zero Out Of School Children urateganya gufasha ibigo 31 mu karere ka Rulindo bizahabwa amadolari  100$ yo kwifashisha mu gukora imishinga ya clubs Inclusive clubs. Ibigo 19 bikazahabwa amadolari 500$ yo gushyigikira SIPs.