RULINDO: UMUYOBOZI W’AKARERE YITABIRIYE INTEKO Y’ABATURAGE MU KAGALI KA KIJABAGWE UMURENGE WA SHYORONGI
Kuri uyu wa kabiri mu miirenge yose y'Akarere ka Rulindo hakozwe inteko z'abaturage ;Umuyobozi w'Akarere Madamu *MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe n'ukuriye ingabo mu murenge wa Shyorongi Bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi,Akagari ka Kijabagwe ,Umudugudu wa Gaseke.
Muri iyi nteko abaturage baganirijwe ku ngingo zitandukanye zirimo kubashishikariza gukora bakivana mu bukene no kwishakamo ibisubizo bakareka gutegereza ubufasha bwa Leta, kugira umuco wo kwizigamira ndetse bakangurirwa ibyiza byo kwizigamira muri Ejo heza.
Umuyobozi w’Akarere MUKANYIRIGIRA Judith yasobanuriye abaturage bo mu kagali ka Kijabagwe gahunda y’icyerekezo cy’igihugu 2050 aho yaberetse intego igihugu gifite n’iterambere igihugu gishaka kugeraho akaba yasabye abaturage kubigiramo uruhare.
Umuyobozi w’Akarere kandi yongeye gusaba abaturage gushishoza no guhumuka amaso mu gihe cyo kuyoboka Amadini, bakirinda ababayobya bagamije kubamaraho utwabo.
Ubundi butumwa bwatanzwe mu nteko bwibanze mu gukangurira abaturage kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse no kwicungira umutekano binyuze mu marondo no gutangira amakuru ku gihe
Muri iyi nteko kandi abaturage bamenyeshejwe ko hari isuzuma ry’imihigo y’inzego zibanze iteganijwe mu kwezi gutaha abaturage bakaba basabwe kwitegura.
Muri iyi nteko kandi umuyobozi w’Akarere yakiriye ndetse anakemura ibibazo by’Abaturage bo muri aka kagali ka kijabagwe.