Rulindo : Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yitabiriye inteko y’Abaturage yabereye mu kagali ka Gatwa.

Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice arikumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’intara y’amajyaruguru ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Murambi mu kagali ka Gatwa mu nteko y’abaturage.

Abayobozi bose bitabiriye iyi nteko y’abaturage, barangajwe imbere n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, batangiye bifuriza abaturage ba murambi umwaka mushya muhire wa 2025, maze babagezaho ubutumwa butandukanye  bw’ibanze mu gukangurira abaturage  kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ,ndetse no kubashishikariza  kugira uruhare muri gahunda za Leta. 

Mu murenge wa Murambi ni hamwe muhacukurwa amabuye y’Agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti n’ikigo cya Rutongo Mine,  abayobozi bakaba basabye  abaturage bitabiriye inteko kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo no kuba bahaburira ubuzima.

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nteko n’ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya mur’ibyo bikorwa  by’ubucukuzi  abaturage bakaba basobanuriwe  ingaruka zo gukura umwana mw’ishuri,abafite abana batiga  basabwa kubajyana kw’ishuri nkuko biri muri gahunda ya Leta ko umwana wese agomba kwiga.

 Abaturage kandi banasobanuriwe  amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kandi basobanurirwa n’ibihano biteganijwe ku muntu ukora ubucukuzi mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse n’ibihano bigenerwa ukoresha umwana imirimo ivunanye.  

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yakiriye kandi akemura ibibazo bya bamwe mu baturage bari bitabiriye inteko ndetse  yongera kubakangurira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza na Ejo heza.