RULINDO: URUBYIRUKO 221 RWO MU CYICIRO CYA MBERE CY’UBUDEHE RWIGISHIJWE IMYUGA RWASHYIKIRIJWE IBIKORESHO BYO GUSHYIRA MU BIKORWA IMYUGA BIZE
Urubyiruko 221 rwo mu Karere ka Rulindo rubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, rwafashijwe kwiga imyuga yo guteka, gutunganya imisatsi, kubaka no kudoda, kuri uyu wa 04 Gashyantare 2022 rwashyikirijwe ibikoresho by’ibanze bizabafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize. Ni igikorwa cyafunguriwe mu Murenge wa Kiasaro, kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MUTSINZI Antoine, aho yashyikirije ibikoresho 14 bize ubudozi na 6 bize ubwubatsi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana Mutsinzi Antoine yasabye urubyiruko rwahawe ibikoresho kwirinda kubigurisha cyangwa kubibika, ahubwo bakabikoresha imyuga bize bityo bikabafasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo. Yabasabye kandi gukora imyuga bize kinyamwuga, barangwa n’indagagaciro zo kubahiriza igihe no kuba inyangamugayo; birinda ingeso mbi zijya ziranga abafundi ,abadozi n’abandi banyereza ibikoresho by’abakiriya babagana, bityo bagatakarizwa ikizere bakabura bababgana ku mpamvu zibaturutseho.
Mukamugisha Olive wo mu Murenge wa Kisaro wize umwuga w’ubudozi avuga ko yakiriye neza ibikoresho by’ubudozi yahawe, akaba ashimira Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame udahwema gutekereza ku baturage bafite amikoro make, by’umwihariko urubyiruko rwo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Avuga ko aya mahirwe abonye agiye kuyabyaza umusaruro agakora akikura mu bukene kandi mu gihe gito gishoboka kuko ubushake arabufite kandi ubumenyi yarabuhawe none abonye n’ibikoresho, akaba asanga nta kabuza aziteza imbere.
Gahamanyi Protais wize ubwubatsi muri TVET ya Kisaro, avuga ko ari amahirwe adasanzwe yagize yo kwiga umwuga ku buntu, ibintu we atiyumvishaga, kuko umuryango akomokamo utari ufite amikoro yo kuba yamurihira ishuri ry’imyuga. Ngo kuba abonye ibikoresho, nk’urubyiruko rwari ruri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ibikoresho ahawe azabibyaza umusaruro abikoreshe ave mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, agere mu cya kabiri no mu cya gatatu cy’ubudehe.
Ibikoresho uru rubyiruko rwahawe byatwaye ingengo y’imari isaga miliyoni 30, hatabariwemo amafaranga yagiye mu kubigisha imyuga itandukanye bize. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko igikorwa cyo guhugura urubyiruko ruri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe gikomeje kandi gikorwa buri mwaka, hagamijwe gufasha urubyiruko rutabashije kurangiza amashuri kugira ngo bamenye umwuga kandi bahabwe ibikoresho by’ibanze byo gushyira mu bikorwa imyuga bize. Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi, bakava mu bikorwa bitabahesha agaciro ahubwo bakagana amashuri y’imyuga, Ubuyobozi bugafatanya nabo bagahabwa ibikoresho bibafasha kwiteza imbere. Yabasabye kandi kwibumbira muri koperative, kugira ngo babashe kubona andi mahirwe yo kubona inguzanyo binyuze mu Mirenge SACCOs.
Urubyiruko rwigishijwe imyuga harimo 56 bize ubwubatsi, 3 bize gutunganya imisatsi, 3 bize guteka na 159 bize ubudozi. Abize ubwubatsi bahawe ibikoresho by’ibanze birimo imbaho y’amazi, umwiko, inyundo y’imisumari n’iy’amabuye, metero, dekametero, igikande, urukero, umukotezo n’ibindi. Abize gutunganya imisatsi bahawe imashini zogosha, casques zumutsa imisatsi, ibikoresho byifashishwa mu gusokoza imisatsi y’abagore n’abakobwa, ibikoresho byo gutunganya inzara, utubati n’intebe byo gushyira aho bazakorera n’ibindi bijyanye no gutunganya imisatsi. Abize guteka bashyikirijwe gazi n’amashyiga yayo, amasafuriya, ipanu, amasahani, ibiyiko n’amakanya, ibikombe, ameza, intebe zo kwicazaho abakiriya n’ibindi bikoresho byo muri resitora. Abizeu budozi bashyikirijwe imashini idoda, ipasi, imakasi, intebe yo kwicaraho badoda n’ibindi.