RULINDO: URUBYIRUKO RUSAGA 4000 RWIGISHIJWE IMYUGA ITANDUKANYE BINYUZE MU MUSHINGA BULIZA YOUTH EMPOWERMENT
Buliza Youth Empowerment ni umushinga watewe inkunga n'abanya Finiland ushyirwa mu bikorwa na world vision Rwanda ku bufatanye n'Akarere ka Rulindo aho wafashije urubyiruko rugera 4000 rwo mu mirenge ya Bushoki,Kinihira, Mbogo na Tumba kwiga imyuga no kwihangira imirimo ndetse banahabwa ibikoresho bibafasha gutangira gukora ibyo bize.
Nsabimana Juvenal utuye mu murenge wa Bushoki mu Kagali ka Gasiza ni umwe mu rubyiruko rwahuguwe kuri ubu akaba amaze imyaka 2 atangiye gukora isabune akoresheje ibinure aho kuri ubu ashobora kwinjiza amafarenga arenga ibihumbi 200,000 buri kwezi yakuyemo ayibikoresho n’ayo guhembye abakozi akoresha.
NSABIMANA Juvenal akomeza avuga ko gukora amasabune atariwe gusa bifasha kwiteza imbere kuko yashoboye no gutanga akazi kurundi rubyiruko rugera ku 10 harimo batanu 5 bakorana mu buryo buhoraho ndetse n’abandi batanu bakorana mu buryo bwa nyakabyizi.
MUTABARUKA Innocent wari uhagarariye umuyobozi wa World vision mu Rwanda yagaragaje ko iki ari icyiciro cya mbere kirangiye kandi ko bazakomeza gufasha urubyiruko mu kindi cyiciro aho bazafasha urubyiruko rwo muyindi mirenge .
Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yashimiye Umufatanyabikorwa world vision Rwanda n'Urubyiruko rwafashijwe muri iyi gahunda abizeza gukomeza ubufatanye byumwihariko akaba yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga rukiteza imbere ndetse rukanateza imbere igihugu.
Amasomo yatanzwe n’umuryango Word Vision muri uyu mushinga wiswe Buliza Youth Empowerment
harimo amasomo y’Imyuga yo Kudoda,Gusuka imisatsi,Gusudira,Kubaza,gukora inkweto,ubwubatsi,ubukanishi,ubutetsi n'ubuhinzi. Urubyiruko rwahawe aya masomo rukaba rwaranahawe ibikoresho n’igishoro.






