RULINDO: URUBYIRUKO RWIBUTSE URUBYIRUKO RWISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, BIYEMEZA KUBAKA UBUMWE BW’ABANYARWANDA
Kuri uyu wa 20 Gicurasi, 2022, mu ishuri rikuru rya IPRC Tumba, mu Karere ka Rulindo, habereye gahunda y'Igihango cy'Urungano; aho abahagarariye urubyiruko mu byiciro bitandukanye bo mu turere Rulindo, Gicumbi na Gakenke bahuriye hamwe mu rwego rwo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith; Umunyambanga wa Leta muri MINEDUC, Hon. Twagirayezu Gaspard, akaba ari Umushyitsi Mukuru; n'abandi bayobozi barimo Honorable Député Kamanzi Erneste, Intumwa ya MINUBUMWE; Abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza mu turere twa Gicumbi na Gakenke; Abahagarariye Inzego z'umutekano mu Karere ka Rulindo hamwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Bwana Mwesigwa Robert, n'abandi.
Ibiganiro byatanzwe byagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ingaruka za Jenoside n'uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza ndetse no gukomeza kugendera kure abahakana ndetse n'abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwibukijwe ko rufite uruhare rukomeye mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, mu kurwanya ihakana n’ipgfobya bya Jenoside no mu kunyomoza abagoreka amateka y’u Rwanda bayavuga uko Atari ku bw’inyungu zabo.
Ibiganiro byashijwe urubyiruko rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza bavuga amateka y’u Rwanda uko ari, baharanira gusigasira ubumwe bw’Abanyarwand, barangwa n’urukundo muri bagenzi babo, birinda inda n’ini no kwikubira kuko ari bimwe mu byatumye Jenoside ishyirwa mu bikorwa. Biyemeje gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rushya ruzira umwiryane, ivangura n’urwango.
Insanganyamatsiko yagiraga iti: Urubyiruko twahisemo kuba umwe: Igihango cyacu