Rulindo: Urugerero rw’Inkomezabigwi IX rwitezweho gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage

Kuri uyu wa 14/03/2022, mu Karere ka Rulindo hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi IX, rwitezweho gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu mirimo y’amaboko izakorwa mu gihe cy’iminsi 72 n’urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2020/2021.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Madame Mukanyirigira Judith ari kumwe n’inzego z’umutekano, bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Karama mu gikorwa cyo gutangiza urugerero rw'inkomezabigwi icyiciro cya 9. Ibikorwa byakozwe byibanze ku gusana no kubaka amacumbi y'abaturage bakomoka mu miryango amateka agaragaza ko yasigaye inyuma, ituye mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Cyasenge. Hashijwe ikibanza, habumbwa amatafari, hegeranywa umucanga n'ibiti bizakoreshwa mu kubaka no gusakara.

Ubutumwa bwahawe intore zatumwe ku rugerero bwabasabaga kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo abana bacyishora mu buzererezi aho kugana inzira y'ishuri, imiryango itagira ubwiherero, imiryango itagira aho iba cyangwa ikaba ituye mu mazu ashaje, abaturage benshi batari bikingiza ku buryo bwuzuye, ibikorwa remezo bigenda byangizwa n'ibiza, n'ibindi. Intore zo ku Rugerero kandi zasabwe gufasha abayobozi n'abaturage gutegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madame MUKANYIRIGIRA Judith, yasabye rubyiruko gukorana umurava mu bikorwa bizamura iterambere ry’umuturage. Yagize ati: “Nk'uko mubizi, Umukuru w'Igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul KAGAME, yahisemo politiki y'iterambere ritagira uwo riheeza. Ni muri urwo rwego buri Munyarwanda agomba kwitabwaho, ufite intege nke akagobokwa kugira ngo na we yumve ko atekanye mu mibereho ye. Uru Rugerero rwatangiye rero ruri muri uwo murongo wo kwigira no kwihesha agaciro, imbaraga z'Abanyarwanda b'ingeri zose zikaba zigomba kubigiramo uruhare rutaziguye, by'umwihariko urubyiruko.”

Yakomeje agira ati “Abitabiriye Urugerero, mukwiye guterwa ishema n'uko mwagiriwe icyo cyizere cyo kuba muri bamwe muzafasha gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda muri iki gihe, nkaba ntashidikanya ko icyo cyizere kizarushaho kwiyongera umunsi muzasoza iki kivi cyo gusana aya mazu ari hano, n'ibindi bikorwa biri hirya no hino mu Karere kacu.

Urugerero ruzajya rukorwa kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane mu Tugari mbere ya saa sita, naho kuwa gatanu, inkomezabigwi zizajya zihurira ku Murenge batozwe akarasisi kandi bakurikirane n'ibiganiro byabateganyirijwe.

Urugerero rw'Indahangarwa rwakozwe mu mwaka w'2020, Akarere ka Rulindo kakoze ibikorwa bifita agaciro ka miliyoni zigera ku 116. Mu myaka ibiri yabanjirije uwo mwaka, hakozwe Urugerero ruciye ingando mu Murenge wa Masoro, ibyakozwe bikaba byari bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 75.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’urugerero bizasozwa ku wa 25 Gicurasi 2022.