RULINDO: YIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’INTWARI Z’IGIHUGU HANATANGWA INKA MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUFASHA ABATURAGE KWITEZA IMBERE.

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka hizihizwa umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu ku rwego rw’Akarere ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu murenge wa Murambi ahoUbuyobozi bw’Akarere bwifatanyije n’abaturage, bo muri uyu murenge. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda Inkingi y’Iterambere

Mbere y’ibirori nyirizina, abayobozi basuye imurikabikorwa n’udushya byakozwe n’abaturage, byagaragazaga uruhare rwabo mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu .

Muri ibi birori hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku mateka y’Intwari z’Igihugu, hibandwa ku bikorwa byazo hamwe n’ibyiciro byazo.Uwatanze ikiganiro kandi yibukije abakiri bato gufatira urugero ku ntwari z’Igihugu bakagira indangagaciro z’ubutwari, ubwitange no gukunda igihugu 

Muri ibi birori kandi habayeho kugabira inka imiryango itatu itishoboye mu rwego rwo gushyikira gahunda ya Gira inka yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

 Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, ari na we wari umushyitsi mukuru, yasabye abaturage kuzirikana ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda no kubifatiraho urugero mu buzima bwabo bwa buri munsi, bagaharanira gukunda igihugu, gukora neza no kurwanya ikibi cyose gishobora kudindiza iterambere.

Yasoje ashimira abaturage uruhare bagira mu kubungabunga umutekano n’iterambere ry’Akarere, abasaba gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa mu kubaka Rulindo n’u Rwanda muri rusange.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo , Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana DUSABIRANE Aimable, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere,  ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Murambi.

Intwari zibukwa mu rwego rwo guhabwa icyubahiro ndetse hagamijwe no gutera ishyaka abakiri bato.I ntwari z’uRwanda zigabanyije mu byiciro bitatu aribyo: Imanzi,Imena n’Ingenzi.

Urwego rw’Intwari z’Imanzi rurimo intwari zitakiriho harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema ndetse n’Ingabo itazwi izina.

Urwego rw’Imena harimo Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre wabaye umwami w’uRwanda mu 1931-1959, Michel Rwagasana ndetse n’Abanyeshuri b’i Nyange.

Urwego rw’Ingenzi muri iki cyiciro nta muntu wari wasshyirwamo.