RULINDO:UMUTUNGO KAMERE UGARAGARA MU KARERE WABYAZWA UMUSARURO
Mu karere ka Rulindo, hagaragaramo umutungo kamere ufitiye Igihugu akamaro. Bimwe mu bigize uwo mutungo kamere ni amabuye y’agaciro ari yo gasegereti, koruta, worufulamu na zahabu. Uretse aya mabuye y’agaciro hari n’ibindi bibarirwa mu rwego rwa kariyeri. Ibyo ni nk’umucanga, ibumba, nyiramugengeri, amabuye akoreshwa mu kubaka, ubutare bushobora gushongeshwa bugacurwamo ibikoresho bitandukanye.
Tugarutse kuri uyu mutungo kamere witwa ubutare, buboneka cyane cyane mu mirenge ya Rukozo na Cyungo. Aha mu gihe cyo hambere hahoze hitwa mu Buberuka. Hakaba hazwiho kuba haracurirwaga amasuka yafashe izina ryaho yitwa amaberuka.
Uretse kandi kuba ubutare bwaracurwagamo amasuka, hari n’ibindi bikoresho byakorwagamo. Ibyo ni nk’ibigembe n’imihunda by’amacumu, imihoro (urunana) ingobe z’imyambi, imbezi cyangwa intorezo, imbugita zakoreshwaga mu ngo , tutibagiwe n’inkota bifashishaga ku rugamba, bahanganye n’ababisha, amayugi yifashishwaga n’intore hamwe n’ababyinnyi, amayombo n’inzogera muri rusange, aha twavuga n’inzembe zashyirwaga mu mbazo hatunganwa amato, imbehe zo kuriraho, ibyansi byo gutereka amata, imivure n’amasekuru…., impindu zifashishwaga mu kuboha n’ibindi.
Mbere y’uko hakorwa ibikoresho bitandukanye byavuzwe haruguru, ubutare bwabanzaga gutunganywa. Kubutunganya kwari ukubushongesha mu nkono zabugenewe zatizwaga umurindi n’imivuba kugira ngo ibyari amabuye (ubutare) bihinduke umushongi ari wo wakorwagamo bya bikoresho.

Ni muri urwo rwego kandi hamwe mu hashongerezwaga bwa Butare hiswe Mushongi ya Mashora ishonga ibyuma. Aha ni mu murenge wa Base, akagari ka Cyohoha, hakaba n’ubundi hegeranye n’umurenge wa Cyungo n’uwa Rukozo.
Hari n’amakuru avuga ko abacuzi bo mu tundi turere two hambere, bazaga gushaka uwo mushongi wavuye mu butare bwabaga bwacukuwe mu BUBERUKA, bakajya kubucuramo ibyo bikoresho. Ni muri urwo rwego mu Karere ka MUHANGA, bafite Umurenge wa KABACUZI, ahitwa I BURAMBA, ahacurirwaga amasuka y’amaramba. Ubutare bwakurwaga mu Karere ka Rulindo, bukambuka Nyabarongo, bukajya kubyazwa umusaruro, hashingiwe ku bucuzi.

Abacuzi bakaba bari bafite umwanya ukomeye mu gihe cyabanjirije umwaduko w’abakoloni, kuko hari abashyirwaga hafi y’ingoro y’umwami, bagashingwa by’umwihariko gucura amacumu n’imyambi byifashishwaga ku rugamba. Ni nabo bamenyaga amoko n’itandukanirizo ry’ubwoko bw’ibigembe by’amacumu, cyangwa ingobe z’imyambi, bitewe n’igihe cyangwa imipangire y’urugamba runaka rwo kwagura u Rwanda, no kurengera ubusugire bwarwo.
Ibi byongera guhabwa agaciro cyane kuko isuka yari ishingiro ry’ubuhinzi mu Rwanda, ndetse igahabwa agaciro karenze kuko niyo bafataga nk’inkwano nkuru, ihagarariye izindi (isuka ya Mbuga), ibi bikaba bigikomeza guhabwa umwanya ukomeye mu muco wa Kinyarwanda w’ubu, cyane mu mihango yo gusaba no gushyingira umugeni.
Umuhoro n’imbezi ariyo yitwa ubu ishoka, indyabiti, intorezo iyo yabaga yakoreshejwe bimura inka, byafashije cyangwa byafagashaga gutema ishyamba no kubona ibicanwa ku buryo bworoshye, bikaba byaranagize uruhare runini mu kugaragaza imbibi z’ubutaka runaka, ahavuye ijambo guturutsa, aho bakomeretsaga igiti bikaba biranga intangiriro y’ubutaka bwa runaka ndetse n’aho agabanira na muturanyi we.
Amayugi nk’ibikoresho byakoreshwaga n’intore zihamiriza, yakoreshejwe igihe mu gikorwa cyo gutaramira umwami no kwizihiza ibirori, na n’ubu amayugi akaba agikoreshwa, yabaga acuze mu butare. Aha ntitwakwirengagiza amayombo yakoreshwaga mu muhigo, ubwo bayambikaga imbwa, umuhigo ukaba wari ushingiye kuri siporo yo kumenya kwiruka, kumenya kurasa no kwizibukira, gushaka ibitunga umuryango bikomoka ku nyamaswa, kikaba kandi igikorwa cy’ubutwari no kuranga umugabo nyamugabo, ushobora gutabara urugo n’umuryango, gutabarira igihugu, aho rukomeye.

Inzogera yakoreshwaga mu gihe cyo kubandwa cyane mu idini gakondo, bambaza Ryangombe, byose byabaga bikoze mu butare bwatunganijwe nyuma yo gushongesherezwa I Mushongi ya Rulindo.
Impindu zakoreshejwe kenshi mu kuboha ibyibo n’indi mitako byose ni umusaruro ukomoka ku butare.
Kubyaza umusaruro uyu mutungo kamere w’ubutare ntibyakomeje kubera ko mu gihe cy’ubukoloni na nyuma haje ibikoresho bikorerwa mu nganda zo mu mahanga. Habayeho gusinzira, habaho gusinzira k’umuco, twirengagiza gakondo n’aho yadukuye. Ntihabonetse umwanya wo guteza imbere no kuvugurura ubuhanga bwakoreshwaga muri icyo gihe.

Kuba iterambere ryarazanye ibyaryo, ntibibuza ko ubutare bugihari kandi bukomeza kwitwa ubutare. Harabura iki ngo habeho gukanguka, uwo mutungo kamere ugashakirwa umuranga?
Kuba uyu mutungo kamere hari aho ukigaragara mu Karere ka Rulindo, birakwiye ko hashakwa uburyo wakongera kubyazwa umusaruro. Ibi byakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.