Shyorongi : Haburanishijwe mu ruhame urubanza rwa AYINDEMEYE Jean Marie Vianney ukekwaho kwica umugore we

Kuri uyu wa 08/04/2022, mu  Murenge wa  Shyorongi, mu Kagari ka Buagaragara, mu mudugudu wa Gisiza, kuri GS Gisiza haburanishirijwe urubanza  ubushinjacyaha  ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi  buregamo   AYINDEMEYE Jean Marie Vianney icyaha cy’ubwicanyi, akaba yarishe uwo bashyingiranwe mu buryo bukurikije amategeko byakozwe  kuwa 04/03/2022.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko  ko uregwa  yishe umugore we,ubwo bakimbiranaga,biturutse  kuri mutuelle  y’umwana itarahinduriwe ifoto,ariko hakaba harihasanzwe amakimbirane muri uwo muryango,ashingiye  ku mitungo,ndetse n’urwikekwe rwo gucana inyuma hagati y’uregwa n’umugorewe

Ibyo yakoze bikaba bihanwa n’amategeko,mu ngingo ya 107  y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa  30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubushinjacyaha  bwagaragaje uko uregwa yakoresheje  intebe y’igiti mu kumukubita, akaba kandi yarakurikijeho isuka, yamukubise mu mutwe ndetse akamuhwanya.yakomeje agaragaza  ibimenyetso bishingiye kubuhamya bwatanzwe nabahageze, ndetse n’icyemezo cya muganga  cyagaragaje ko nyakwigendera  yahageze yishwe n’ibikomere   byaturutse ku bintu yakubiswe kumubiri.

Uregwa akaba nawe yisobanuye yemera icyaha, akavuga ko yishe uwo bashyingiranywe mu buryo bukurikije amategeko MUKESHIMANA Anne Marie, akavuga ko koko yamwicishije isuka, akomeza avuga ko yabitewe n’uburakari bukabije  bwamutunguye, ko atabigambiriye, aboneraho asaba imbabazi  abana be, umuryango yashatsemo, ababyeyi, itorero yasengeragamo n’igihugu muri rusange.

Ubushinjacyaha bwanzuye bugaruka kuburyo uregwa yisobanuyemo,bushimangira umugambi mubisha uregwa  yagize kuko atabashije  kwibuza kwica uwo bashyingiranwe, urebye igihe kinini bamaranye barwana; ashingira ku ngingo ya 107 yavuzwe ahabanza n’iya 65 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, amusabira  igihano cy’igifungo cya  burundu .

Uregwa akaba yakomeje gusaba imbabazi urukiko kandi akomeza kwemera icyaha,asaba kugabanyirizwa igihano yasabiwe n’ubushinjacyaha, Urukiko ruvuga ko ruzabisuzuma. Urukiko rwapfundikiye urubanza, ruvuga ko ruzasomwa kuwa 15/4/2022, aho rwaburanishirijwe.

Inteko ikaba yari igizwe n’umucamanza RUSANGANWA Eugene  akaba na perezida  warwo, Umwanditsi Nshimiyimana Ramadhan n’umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi  BATAMURIZA Alice.