Tumba: Hizihijwe umuganura, abaturage bamurikirwa imodoka batsindiye mu marushanwa y’isuku n’umutekano

Ku itariki ya 02 Kanama 2024, mu Mirenge yose igize Akarere ka Rulindo habaye ibirori byo kwizihiza Umuganura, abaturage bishimira umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ku bworozi n’ubukorikori; bataha n’ibikorwa remezo biyubakiye ku bufatanye n’ubuyobozi. Bimwe muri ibyo bikorwaremezo harimo ibiro by’utugari, ibiraro byo mu kirere n’imihanda izabafasha kugeza umusaruro ku isoko. Mu kwizihiza umunsi w’umuganura hazirikanywe insanganyamatsiko igira iti: Umuganura isoko y'Ubumwe n'ishingiro  ryo kwigira. Tuganure, dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, ibirori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu murenge wa Tumba, abaturage bamurikirwa imodoka batsindiye mu marushanwa y’isuku, umutekano no kurwanya imirire mibi, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe n'abandi bagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere hamwe n'Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu MUKAYIRANGA Julienne, bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Tumba mu kwizihiza Umunsi w'Umuganura.

Umuryango wa UZABAKIRIHO Theodomir ushyikirizwa inka y'ishimwe, nk'umuryango wahize iyindi mu marushanwa y'isuku, umutekano no kurwanya imirire mibi mu Ntara y'Amajyaruguru

Ibirori byaranzwe no gutaha inyubako y'ibiro by'Akagari ka Gahabwa mu Murenge wa Tumba, kumurika umusaruro w'ubuhinzi, ubworozi n'ubukorikori abaturage bagezeho, kuganuza umuturage utarejeje, guhemba umuryango wa Bwana Uzabakiriho Theodomir na Utamuliza Jacqueline wahize imiryango ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru mu marushanwa y'Isuku n'umutekano no kurwanya imirire mibi, ushyikirizwa inka y'ishimwe.

Hatashywe inyubako nshya y'ibiro by'Akagari ka GAHABWA, abaturage bishimira ko bagiye kujya bahererwa serivisi ahantu hasukuye, kandi hisanzuye

Umurenge wa Tumba washyikirijwe igihembo cy'imodoka watsindiye nk'Umurenge wahize iyindi mu marushanwa y'Isuku, umutekano no kurwanya imirire mibi; Umurenge wa Tumba kandi wahawe icyemezo cy'ishimwe nk'Umurenge wahize iyindi mu Karere ka Rulindo mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2023/2024. Akagari ka Nyirabirori ko mu Murenge wa Tumba kashyikirijwe icyemezo cy'ishimwe nk'Akagari kahize utundi mu kwesa imihigo, Umudugudu wa Bukinga wo mu Kagari ka Nyirabirori wahawe icyemezo cy'ishimwe nk'umudugugu witwaye neza mu kwesa imihigo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyirabirori ashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe nk'Akagari kahize utundi mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2023-2024

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana RUGERINYANGE Theoneste yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Masoro, aho bifatanije n'Umuryango utegamye kuri Leta witwa ISOOKO Comunity, mu bikorwa byo kuganuza abafatanyabikorwa bawo bagera kuri 500 bibumbiye mu matsinda 8 ya ba Mutimawurugo, bakaba bahawe inkunga ya 800,000frw.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gushimira abaturage kuba baritwaye neza mu matora no mu  kwesa imihigo y'Akarere y'umwaka wa 2023/2024. Basabwe kurangwa n'umuco wo kuganura no kuganuza abatarejeje no kwimakaza ubumwe. Ababyeyi kandi basabwe gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yagize ati : “Umunsi w’umuganura ni umwanya wo kwisuzuma, ubuyobozi n’abaturage bakareba uburyo besheje imihigo kuri buri rwego ndetse no guhiga ibiteganyijwe kugerwaho mu mwaka dutangiye, kugira ngo umuganura w’umwaka utaha tuzabe twaresheje imihigo, bityo tuzahure twishimira ibyo tuzaba twagezeho.”

Kwizihiza umuganura byari byarakuweho n’abakoloni bagamije gucamo ibice Abanyarwanda. Mu mwak wa 2011 Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye kugarura gahu nda yo kwizihiza umunsi w’umuganura, ukaba wizihizwa buri mwaka, ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.