Umuganda Rusange : Abaturage basabwe kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Mu mirenge igize Akarere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023 wibanze ku bikorwa bikurikira byo gusiba ibyobo byacukuwemo amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, kubakira abatishoboye badafite amacumbi, gusana imihanda n'ibiraro no guhanga imihanda, gucukura no gusibura imirwanyasuri.
Ku rwego rw'Akarere umuganda wabereye mu Murenge wa Masoro, Akagari ka Kivugiza hakorwa ibikorwa byo gusiba ibyobo byacukuwemo amabuye y'agaciro mu buryo butemewe. Uyu muganda witabiriwe n'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda aribo Hon Depite UWINEZA Beline na Hon Depite NDORIYOBIJYA Emmanuel, inzego z'umutekano zikorera mu Karere n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere. Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere bifatanyije n'abaturage b'imirenge ya Masoro, Cyinzuzi na Shyorongi

Nyuma y'umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda za Leta zitandukanye, bakangurirwa kwimakaza umuco w'isuku n'isukura mu muryango, hatangizwa ubukangurambaga bw'isuku. Abaturage bibukijwe kandi ko bagomba kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibiza, bacukura imirwanyasuri, ibyobo bifata amazi, kandi ababishoboye bakagura ibigega byo gufata amazi aturuka ku nzu. Abitabiriye umuganda bahawe ubutumwa bubakangurira kurengera ibidukikije birinda gutema amashyamba mu kajagari, badafite ibyangombwa, kwirinda kunyanyagiza ibikoresho bya palasitiki, kuvangura imyanda ibora n’itabora. Mu rwego rwo kurengera ubuzima, abaturage basabwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2023/2024 ku gihe; imiryango ibana idasezeranye yasabwe gusezerana mu mategeko, abagize umuryango bakagira uburenganzira bungana ku mutungo w’urugo n’abana babyaye bakagira uburenganzira buteganywa n’amategeko. By’umwihariko, abaturage bo mu mirenge ya Masoro, Murambi, Cyinzuzi na Ntarabana basabwe kwirinda gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ababukora no ku miryango yabo.

Hagarutswe kandi ku butumwa bukangurira abaturage kwimakaza isuku, aho batuye, aho bakorera, ku myambaro no ku mubiri, bagakaraba kandi bakoza menyo. Abaturage bibukijwe ko batagomba kuraza amatungo mu nzu bararamo kuko bibakururira indwara.