UMUGANURA : Abibasiwe n’ibiza bo mu Murenge wa Burega baganujwe, umwe agabirwa inka.
Imiryango y’abibasiwe n’ibiza mu Karere ka Rulindo yaganujwe, MUSABYIMANA Dative, utuye mu kagali ka Taba ahabwa inka abandi batejeje kubera ibiza bahabwa ibiribwa n’imbuto yo guhinga; bibukijwe guhinga imbuto y’indobanure, gukoresha inyongera musaruro no guca imirwanya suri mu rwego rwokongera umusaruro, kwihaza mu biribwa no kurwanya isuri.
Uyu mwaka, insanganyamatsiko yatoranyijwe igira, iti “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ry’ubudaheranwa”. Impamvu yayo ni ukugira ngo abaturage bazirikane abagizweho ingaruka n’ibihe birimo imvura yaguye ari nyinshi mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi, igatwara ubuzima bw’abantu, ibyabo bikangirika birimo imyaka yari mu mirima ndetse n’amatungo. Ni igihe rero cyo kuririkana kuri gahunda yo kubaganuza na bo, bakaremerwa. Si abanyarulindo gusa kuko harimo n’abandi bo mu tundi turere cyane cyane Akarere ka Rubavu na Rutsiro.
Mukanyirigira Judith Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, mu ijambo rye, yavuze ko Umuganura ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kandi ko abahuye n’ibibazo batagomba kuba bonyine, ahubwo abagize icyo baronka banasura abandi bakabaganuza.
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith ageza impanuro ku baje kwizihiza umuganura
Agira ati “Umuganura ni ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abadafite ni umwanya wo kubaba hafi tukabaganuza na bo bakumva ko bagarura imbaraga zo gukora bakiteza imbere. Umuganura wateganyijwe n’Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kugira ngo Abanyarwanda bashobore guhura maze bishimire umusaruro bagezeho, habeho kandi no gufata ingamba kugira ngo no mu bihe bizaza bazarusheho kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.”
Yakomeje avuga ko umusaruro Akarere ka Rulindo kishimira ukomoka ku bikorwa bitandukanye birimo iby’Ubuhinzi; iby’Ubworozi; imyuga itandukanye (ububaji, ubwibatsi, ubudozi, ubukorikori n’ubugeni, …); gutanga serivisi nziza; umusaruro uva kuri kariyeri n’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Ni umwanya wo kuzirikana ko umuganura ufite rurahere mu kunga no gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda; bityo bikadufasha gukomeza kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa n’izindi ndangagaciro Umuganura ubumbatiye;
Uyu munsi twaje kwizihiza umuganura, ni umwanya wo kwibutsa agaciro n’ishingiro ry’umuryango kubera ko ari ho umuganura uhera. Ni yo mpamvu nibutsa ko ari ngombwa guhura kw’abagize umuryango bakaganira mu rwego rwo gufata ingamba zo kugira umuryango utekanye, hamwe no gusangira ku musaruro w’ibyo bejeje cyangwa bagezeho. Kugira ngo bigerweho rero ni uko hirindwa amakimbirane mu muryango no kuyarinda mu baturanyi.
Tugomba twese muri rusange kuganura turangwa n’ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira. Ibi bisaba buri wese kudaheranwa n’amage, abaturage bagashishikarira umurimo wo shingiro ry’iterambere, iyi ikaba indangagaciro isanzwe iranga Abanyarwanda.
umuyobozi w’akarere ka Rulindo, yibukije abaturage b’Umurenge wa Burega kwitabira gahunda za leta ,guhinga imbuto y’indobanure ,gukoresha inyongera musaruro, guca imirwanya suri, kubyaza musaruro icyanya cya Muyanza cyatunganyijwe binyuze muma koperative y’ubuhinzi no gukomeza gutahiriza umugozi umwe mu gushaka icyateza imbere abanyaburega, ni gihugu muri rusange .
Yashimiye byimazeyo diyasipora Burega (abavuka mu Murenge wa Burega batahaba ) baje kuganura kubyagezweho n’abavadimwe babo, abasaba gukomeza uwo muco bakawutoza abakiri bato.
MUSABYIMANA Dative yagabiwe inka, izamufasha kongera umusaruro no kunywa amata
Musabyimana Dative wahawe inka ,yavuze ko yari yarihebye yibaza uko ubuzima bwe bwo guhinga nta nka buzagenda Ngo abone ifumbire, amafaranga n’amata, abashe kuva mu cyiciro cya bacyene bikamuyobera .mu maranga mutima menshi yashimiye perezida wa repuburika y’urwanda wagaruye umuganura n’ubuyobizi bw’akarere bwamutecyerejeho abizeza Ko Iyi nka azamufasha mu buhinzi kandi ko mu minsi iza nawe azoroza bangenzi be
Umuturage wa Burega utakihaba wazanye n’itsinda rinini ryaje ryibumbiye muri diyasipora Burega waje gusangira umuganura n’abavandimwe babo bo muri Burega yavuze ko kuza umunsi w’umuganura ari ikimenyetso cy’urundo, umwanya mwiza wo gusabana bishimira ibyo bagezeho ndetse no kungurana ibitecyerezo ku cyakorwa hagendeye ku mahirwe ahari, aha yibukije abavandimwe be b’i Burega ko bagomba kubyaza umusaruro icyanya cya Muyanza cyatunganyijwe, yabibukije kandi ko bakwiye kwitabira cyane ubuhinzi bw’imboga n’imbuto byera mu gice batuyemo kuko bitanga amafaranga atari make, bityo umuganura utaha bazahure buri wese haricyo yungutse kandi afite iterambere rigaragarira buri wese.
Muri ibi birori, abana bahawe amata, ababyeyi bakangurirwa kugaburira abana indyo yuzuye, kwita ku burere bwabo no kubarinda igwingira.
Abaturage bahuye n'ibiza baganujwe na bagenzi babo bejeje
Umuganura ni umunsi wizihizwa buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, aho Abanyarwanda bahura bakishimira ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi, n’indi mirimo ibyara inyungu. Gukomera kuri uyu muhango ni ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro binyuze mu busabane, gukunda umurimo ndetse n’igihugu no kwimakaza urukundo n’ubusabane, aho abejeje baganuza bagenzi babo bahuye n’ibibazo bikababuza amahirwe yo kubona umusaruro.