Umuganura: Minisitiri w’Intebe yayoboye ibirori by’Umuganura agaragaza ibyafasha mu kwihaza mu biribwa

Umuganura wongeye kuba, kuri uy wa 05 Kanama 2022, abantu bateraniye hamwe basangira, bishimira umusaruro bagezeho nyuma y’imyaka ibiri yo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Ibirori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Rusiga. Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubashe kwihaza mu biribwa, Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bakoresha inyongeramusaruro, batera ibiti by’imbuto batibagiwe no kurwanya isuri.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary yavuze ko kuva na kera Umuganura wari inkingi ikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda, ukaba ishingiro ry’ubumwe bwabo n’isoko yo gukunda igihugu n’umurimo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko kwizihiza ibyiza Abanyarwanda bagezeho ari n’umwanya wo gufata ingamba zo kubyubakiraho ibindi byinshi.

Ati "Ibi bidufasha kureba aho tugeze mu cyerekezo twihaye nk’igihugu. Uyu munsi tuvuga NST1 tuziko kizarangira mu mwaka wa 2024 ariko dufite n’ikindi cyo mu mwaka wa 2050 tugomba kugenda tuganira nk’Abanyarwanda."

Dr Ngirente yavuze ko umusaruro wagezweho muri uyu mwaka uturuka ku bufatanye bwabaye kandi bukomeje kuboneka hagati ya Guverinoma, abikorera n’abaturage kandi ko ikindi cyo kwishimira ari uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu kwihaza mu biribwa kw’Abanyarwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zirimo kongera ubuso buhingwa, guhuza ubutaka, gutunganya ibyanya byuhirwa no korohereza abaturage kubona inyongeramusaruro hashyirwaho nkunganire ku mbuto n’ifumbire.

Ati "Ibi ndabigarukaho kubera ko ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bikorwa by’amajyambere bitagenze neza ntabwo twakwicara ngo twizihize Umuganura. Tuwizihiza kuko hari icyo twagezeho."

Yibukije abaturage ibyiza byo gushyira mu bwishingizi ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi cyane ko leta yabashyiriyeho nkunganire.

Ibyafasha mu kwihaza mu biribwa

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera hari ibyo kwibandaho birimo gukoresha ifumbire y’imborera, gutera ibiti by’imbuto n’ibindi.

Ati "Mu by’ingenzi dukwiye kwibandaho muri byinshi dukora kandi tuzakomeza gukora harimo kongera umusaruro kandi tukawubyaza umusaruro mu buryo bukwiye. Icy’ingenzi kirimo ni ugukoresha ifumbire yaba imvaruganda cyangwa imborera."

Yasabye abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge n’Uturere n’Abayobozi b’inzego z’ibanze muri rusange kubyitaho kugira ngo buri rugo rugire ingarani.

Ikindi kintu yavuze ko cyafasha u Rwanda kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi by’umwihariko ni ugutera ibiti by’imbuto n’imboga aho abaturage batuye.

Ati "Nta n’umwe wasobanura ko yabuze ahantu atera ibiti by’imbuto. Ahantu utuye uramutse uhazengurukije ibiti by’imbuto byakwera bigatunga imiryango, bikarwanya imirire mibi mu bana n’abakuru, ndetse ukabigurisha ukabona amafaranga."

"Gahunda y’akarima k’igikoni ntabwo yavuyeho ahubwo abadafite akarima k’igikoni bikubite agashyi. Ntabwo tuzahura dukora umuganura tutakoze ibyo ngibyo bikenewe mu kongera umusaruro."

Ikindi cyafasha mu kwihaza mu biribwa ngo ni ukurwanya isuri kuko umusaruro udashobora kuboneka mu gihe imvura iba ishobora kugwa isuri igatwara imyaka.

Muri ibi birori abaturage bamuritse umusaruro w’ibibyo bakora, bacinya akadiho bishimira umusaruro babonye, imiryango 5 yorozwa inka, baturage batejeje baganuzwa na bagenzi babo.

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko y’Umuganura igira iti: "Umuganura; Isôoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira."