Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, abagore basabwe kutitinya
Mu mirenge igize Akarere ka Rulindo hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe n’Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rulindo, Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo Madamu MUKAYIRANGA Julienne n'abajyanama (b'abagore) mu Nama Njyanama y'Akarere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mbogo. Kuri uyu munsi Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yasezeranyije imiryango 15 yari isanzwe ibana idasezeranye; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana RUGERINYANGE Theoneste yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kinihira, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana MUTAGANDA Theophile yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Bushoki.
Ibirori muri rusange byaranzwe no kumurika ibikorwa by'itarambere abagore bagezeho, gusezeranya imiryango 168 yabanaga idasezeranye, kuremera ibikoresho by'isuku, imashini zidoda, ibitenge, matelas n'ibiribwa hamwe no koroza inka n'amatungo magufi imiryango ifite amikoro make, imbyino n'imivugo byagarutse ku nsanganyamatsiko: Imyaka 30: Umugore mu iterambere.
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame washubije agaciro Umugore, gukangurira abagore kwitinyuka bagakoresha ikoranabuhanga, gukorana n’ibigo by’imari no gukora bakivana mu bukene, kubyara abo bashoboye kurera, kwimakaza isuku no kwita ku burere bw'abana.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti : Imyaka 30: Umugore mu iterambere.