UMUNSI W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA, ABABYEYI BASABWE KWITA KU BURERE BW’ABANA NO KUBARINDA IHOHOTERWA

Kuwa 16/6/2022 mu Karere ka Rulindo hizihirijwe Umunsi w’umwana w’Umunyafurika, ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye mu urenge wa Ngoma, Akagari ka Mugote, Umudugudu wa Mwishya. Ibi birori kandi byahujwe no gusoza Ukwezi kwahariwe Ubukangurambaga ku Miyoborere no kubaka Umuryango utekanye kandi ushoboye.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku nsanganyamatsiko y'umunsi "Turengere umwana twubake ejo heza."

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yibukije ko umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ari umwanya mwiza wo kwisuzuma harebwa aho tugeze mu kurengera umwana , dufata n’ingamba zo kubungabunga uberenganzira bw’umwana. Umuyobozi w’Akarere yasabye ababyeyi kohereza abana bose mu ngo mbonezamikurire ECD, kwita ku burere bw'abana no kubaba hafi, kubarinda ababahohotera no kubaha uburere buboneye, bimakaza ibiganiro mu muryango, abana bagasobanurirwa ibibazo bibaza bijyanye n’ubuzima bw’imyorororkere, imihindagurikire y'umubiri n’ibindi bitandukanye bityo bikabarinda kuba bahohoterwa nta makuru bafite. Yasabye ababyeyi kwirinda guha akato abagize ibyago bagahohoterwa, bakabyara bakiri bato, yasabye abayeyi kutabatererana, kubaba hahi, kurera abo babyaye no gufasha abo bana gusubira mu ishuri. Umuyobozi w’Akarere yibukije abakobwa babyaye bakiri bato kutihebe no kwigirira icyizere, bagakomeza amasomo yabo, kuko nabo ubuzima burakomeza, kandi birashoboka ko bavamo abayobozi. Umuyobozi w’Akarere yibukije abana n’urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye kibitaho, kikanabashyiriraho amategeko abarengera abibutsa ko nabo bagomba kwikomeraho kandi bakajya batangira amakuru ku gihe, igihe bakorewe ihohoterwa.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe  ababyeyi bibukijwe ko bafite inshingano zo kubyara abo bashoboye kurera no kwita ku burere bwabo. Abana nabo bibukijwe ko bafite inshingano zo kubaha ababarera, kwiga bakazigirira akamaro ndetse bakakagirira n’igihugu, gukunda umurimo no gukora bakiteza imbere kandi bakarangwa n’urukundo.

Muri ibi birori, abafatanyabikorwa batandukanye  barimo Gikuriro kuri bose, CARITAS Rwanda, CAM RWANDA, World Vision na Compassion International bafashije abangavu babyaye n’abana bataye ishuri, gusubira mu ishuri, babaha ibikoresho by’ishuri, abize imyuga bahabwa ibikoresho byo kubafasha gushyira mu bikorwa umwuga w’ubudozi bize. Ingo mbonezamikurire zikorera mu midugudu zahawe ibikoresho by’ibanze byo kubafasha gutekera abana no kubagaburira, hagamijwe kubarinda igwingira no gukangura ubwonko bw’abana binyuze muri serivisi zitangirwa muri izo ngo mbonezamikurire.

Abana basabanye mu ndirimbo, imbyino no mu mivugo birimo ubutumwa bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa kuko ari we muyobozi w’ejo hazaza.

Muri iki gikorwa hahembwe Umurenge n'Utugari 3 byabaye iIntangarugero mu kwesa imihigo y'inzego z'ibanze aho Umurenge wa Ngoma wahawe  icyemezo cy'ishimwe ndetse n'amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000Frw).

Utugari 3 kuri 71 tugize Akarere ka Rulindo  mu murenge wa Ngoma aritwo MUGOTE, KARAMBO na MUNYARWANDA na two twahawe ibyemezo by’ishimwe n'amafaranga ibihumbi ijana (100.000Frw) kuri buri kagari.

Turengere umwna twubake ejo heza.