UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAGIZE IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA GUFATANYA KURWANYA KURANDURA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Ibi byagarutsweho mu nama y’abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’ Akarere  yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/10/2025.

Atangiza iyi nama umuyobozi w’Akarere Akaba n’umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Rulindo  Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yavuze ko iyi nama iteranye nyuma y’izindi nama z’amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’imirenge zateranye mu bihe bitandukanye kuva ku wa 8 kugera ku wa 22 Ukwakira 2025.

Muri iyi nama abayitabiriye basuzumye basuzumye inzitizi zikigaragara zibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda zirimo kuba hari bamwe mu baturage bafunguwe barangije igihano bakatiwe kubera kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ipfunwe ryo kwibona mu bandi ndetse n’abafunguwe bari barakatiwe kubera icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi bataragira ubushake bwo gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Baganizi wagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko nyuma yo kwirega akemera icyaha no kuba yarahaniwe ibyo yakoze  ashima Leta y’Ubumwe yabigisheje bakabasha kwirega no gusaba  imbabazi abo bahemukiye ubu akaba yarabohotse kandi abanye neza n’abo yahemukiye.

Muri iyi nama hanagarutswe ku babyeyi batabwiza ukuri abana babo ku muteka y’igihugu ari naho umuyobozi w’Akarere yahereye asaba abitabiriye iyi nama gufatanya bagashyira imbaraga mu kurandura ingengabitekerezo ya jenoside bahereye mu rubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere kandi yakomeje asaba abanyamadini byumwihariko kugira uruhare runini mu kwigisha abakuze n’urubyiruko  gahunda y’isanamitima ndetse n’ubumwe n’Ubudaheranwa.