Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasuye imishinga y’iterambere mu Karere ka Rulindo

Kuri uyu wa Gatanu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Intara ndetse n’inzego z’umutekano, yasuye imishinga y’ingenzi y’iterambere iri mu Karere ka Rulindo, hagamijwe kureba aho igeze no gusuzuma uruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage.

Mu mishinga yasuye harimo umuhanda Nyacyonga–Mukoto, ugeze ku kigero cya 71% by’imirimo yuzuye. Uyu muhanda uri mu mishinga y’iterambere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeranyije abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni umuhanda uzagira uruhare rukomeye mu kunoza imikoranire n’itumanaho hagati y’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali. Uzafasha kandi koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, kunoza uburyo abaturage bagera ku masoko na serivisi zitandukanye, ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu mu bice uzanyuramo.

Iyi ntumwa kandi yasuye icyanya cyuhirwa cya Muyanza, aho yarebye ibikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi bikorerwa muri iki cyanya ndetse n’uburyo bishobora gukomeza kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga rigeze, kureba ibikeneye kongerwamo imbaraga no gushimangira ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo iyi mishinga ikomeze gutanga umusaruro ufatika ku baturage.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukomeje gushishikariza inzego zitandukanye n’abaturage gukorera hamwe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere no guharanira ko igira uruhare mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage.