Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta 2023-2024

Guhera kuwa 12/03/2025, Mu karere ka Rulindo hakiriwe Umugenzuzi Mukuru w’imali ya Leta aje kugenzura ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’Imali wa 2023-2024 asoza kuwa 30/03/2025.

Mubyagenzuwe Akarere ka Rulindo kabonye umwanzuro(Opinion) ukurikira kubyagenzuwe:

  1. Mu gutegura ibitabo by’Imali (Financial Statements) Akarere ka Rulindo kabonye umwanzuro wa ntamakemwa (Clean Audit Report) mugutegura neza ibitabo by’Ibaruramari
  2. Mu kubahiriza amategeko(Compliance) kabonye Ntamakemwa ariko hari ingingo eshatu zijyanye n’imitangire y’amasoko ya leta zikwiye kunozwa arizo:
  • Gusaba ingwate zo kurangiza isiko neza, ntoya, nyuma yo kugemurirwa ibyasabwe no kunanirwa kuyisaba
  • Amasoko yatangiwe kubigo by’amashuri ataratangiwe raporo muri RPPA
  • Kunanirwa gutanga raporo y’amasoko yatangiwe hanze y’Umucyo
  1. Mu kubyaza umusaruro amafaranga ya Leta (Value for Money) kabonye ntamakemwa ariko hari ingingo ebyiri zigomba kunozwa arizo 

Inguzanyo zahawe abaturage zigeze igihe cyo kugaruzwa zitaragaruzwa kuko ikigereranyo kiri munsi y’igisabwa na LODA aho Akarere kari kuri 78% gasabwa kuba kari kuri 80% (Unrecovered matured loan balances from 3rd Scheme as at 30 June)

  • Icyuho mumicungire y’ibagiro ryo mu Murenge wa Base